Mu mikino y’igikombe cy’isi irimbanjijye harimo inkuru nziza nimbi mu nkuru mbi zirikugwamo harimo n’ipfu z’abanyamakuru.ku mugoroba washize Umunyamakuru wa 2 yapfiriye muri Qatar nyuma y’amasaha 48 uwambere wakomokaga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nawe apfuye.
Khalid al-Misslam wari umunyamakuru muri Qatar akorera ikinyamakuru kitwa Al Kass Tv yapfuye kuri iki cyumweru nk’ uko Dail Mail ibitangaza.icyateye urupfu rwe kugeza ubu ntikiratangazwa ndetse ntikiranamenyekana. iki kinyamakuru gikorera muri Qatar kitwa Gulf News kibinyujije kuri Twiter cyagize kiti”inkuru yakababaro Al-Misslam yapfiriye muri Qatar ari gufotora mu bikorwa by’igikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar. Twizerera mu mbabazi za Allah n’impuwe kuri we,tubabajwe n’uru rupfu kandi twihanganishije umuryango we ukomeze kwihangana”.
Uyu munyamakuru apfuye nyuma y’amasaha 48 undi nawe witwa Grant Wahl ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika apfuye. Uyu munyamakuru we waruzwi cyane muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yapfiriye ku muino wa Argentine n’u Buhorandi mu ijoro ryo kuwa 5 gusa nyuma byaje kwemezwa ko yishwe n’ikibazo yarasanganywe cy’u mutima.