in

PSG yatangiye kurema isoko

Paris Saint-Germain (PSG) yarangije kugura Joao Neves, umukinnyi wo hagati wa Benfica, mu masezerano agera kuri miliyoni £60. Uyu mukinnyi w’imyaka 19 ukomoka muri Portugal yasinye amasezerano y’imyaka itanu n’abafite igikombe cya shampiyona y’u Bufaransa.

Neves yigaragaje muri Benfica, aho yakinnye imikino 75 agatsinda ibitego bine. Amafaranga y’igura ry’ibanze ni miliyoni £50, ariko ashobora kuzamuka bitewe n’inyongera ziri mu masezerano akagera kuri £60 .

Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi, yashimye Neves nk’umwe mu bakinnyi b’abahanga, anavuga ko afite ishyaka ryo gukinira PSG. Neves amaze gukinira Portugal inshuro icyenda, yanayifashije kugera muri 1/4 cya Euro 2024.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamirambo: Umwana w’imyaka15 y’amavuko yateye mugenzi we w’imyaka16 icyuma mu mutima ahita apfa

Robertihno wanenze ba rutahizamu atoza muri Rayon Sports, yatangarije ubuyobozi rutahizamu abona wamufasha gutsinda igitego byinshi maze ubuyobozi bwa Murera bumukurira inzira ku murima