ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa n’ikigo gitegura irushanwa ry’umukino wa Basketball muri Africa ( Basketball Africa League) , bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
kuva ku munsi wejo hashize ku itariki 07 Mata, u Rwanda rwatangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe.
Abantu batandukanye n’inzego zitandukanye bagiye bagenera ubutumwa abanyarwanda bubakomeza ndetse bubafasha kwihangana.
Aho niho ikipe ya Paris Saint-Germain y’abagore ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatambukijeho ubutumwa bukomeza abanyarwanda ibinyujije mu mashusho.
Mu butumwa PSG yatambukije harimo ubutumwa bugira buti : “Twifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guha icyubahiro abarenga miliyoni 1 bahaburiye ubuzima, gukomeza ndetse no guha imbaraga abarokotse”.
“Imyaka 29 irashize, u Rwanda ni itara ryo kwihangana, gukura no gutera imbere hamwe na gihamya y’umwuka uhoraho w’ikiremwamuntu”.
BAL isigaye itegura irushanwa ry’umukino wa Basketball muri Africa ( Basketball Africa League) ryageneye ubutumwa abanyarwanda ribunyujije kuri Twitter.
BAL yagize iti : Uyu munsi turikumwe n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Turibuka Twiyubaka.”
Amashusho y’abakinnyi ba PSG
Nous sommes aux côtés du Rwanda pour commémorer le 29ème anniversaire du Génocide contre les Tutsi.
Se souvenir-S’unir-Se renouveler 🕯️We stand with Rwanda in commemorating the 29th anniversary of the Genocide against the Tutsi.
Remember-Unite-Renew 🕯️#Kwibuka29 pic.twitter.com/jpI266LURt— PSG Féminines (@PSG_Feminines) April 7, 2023