Endrick Felipe urimo kwigaragaza mu ikipe ya Palmeiras nubwo akiri muto, kandi kubera iyo mpamvu, amwe mu makipe y’iburayi yatangiye gushaka uko yamugura.
Uyu musore w’imyaka 16 yakinnye iminota 60 gusa mu ikipe ya mbere ya Palmeiras, ariko akomeza kwerekana umubiri n’ubuhanga byatumye aba izina riri kugarukwaho cyane.
Kubera iyo mpamvu, intambara yo kumupiganira yaratangiye. Intambwe ya mbere yakozwe na PSG, ishaka kwigana ingamba zandi makipe, cyane cyane Real Madrid, kubijyanye n’impano zikiri nto.
Amakuru aturuka muri Brazil, avuga ko uruhande rwa PSG rwatanze miliyoni 20 z’amayero, gusa Palmeiras imushakamo miliyoni ziri hagati 35-40 z’amayero.
Mu minsi iri imbere biteganijwe ko abaskuti benshi n’abatoza baturutse mu makipe akomeye yo mu Burayi biteganijwe ko bazajya kureba neza uyu musore. Kandi Bikanavugwa ko FC Barcelona nayo ishimishijwe n’uyu musore ariko kugeza ubu ntabwo baratangaza amafaranga batanga kuri Endrick.
Real Madrid irashaka kongera gukoresha uburyo bakoresheje kera, bakora bucece kugirango bagere ku ntego zabo. Kugeza ubu nta masezerano uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil, ariko iyi kipe yegereye uyu umukinnyi n’abamuherekeje.
Umutoza wa Real Madrid yagiye Sao Paulo kureba Endrick Felipe akina, yatangaje ko igihe kigeze kugirango batange amafaranga kuri uyu musore.
Uyu ni umukinnyi ukiri muto kandi werekana ibimenyetso byose by’uko yavamo umukinnyi w’umunyamwuga mu mupira w’amaguru.