Producer w’umunyarwanda washakanye n’umuzungu yujuje situdiyo y’umuzuki muri Canada.
Shyaka Olivier wamamaye nka Producer Holybeatz yageze i Kigali mu biruhuko nyuma y’umwaka yari amaze muri Canada aho yujuje studio ye bwite.
Holybeatz yimukiye muri Canada muri Mutarama 2022 nyuma yo kurushinga n’umugore w’Umunya-Israel Annette Antoinette Tahan, basezeranye muri Gicurasi 2021.
Nyuma yo kugera muri Canada, Holybeatz utuye mu mujyi wa Vancouver, yahise ahafungura studio yise ‘Loud Cloud Records’ ari nayo akoramo kugeza uyu munsi.
Yabwiye IGIHE ko iyi studio igiye kuba igisubizo by’umwihariko ku bahanzi b’Abanyarwanda bakorera umuziki muri Canada kuko usanga bagorwa no kubona aho bakorera.
Holybeatz ni umusore wamamaye mu muziki by’umwihariko ubwo yari muri The Mane Music.
Uyu mugabo yakoze indirimbo zirimo; Nari High yahuriwemo n’abahanzi babarizwaga muri The Mane Music, Champion yahurijemo abaraperi batandukanye n’izindi nyinshi.