Karamuka Jean Luc wamenyekanye ku mazina ya Junior Multisystem, ni mu ba bantu batunganya umuziki mu buryo bw’amajwi beza u Rwanda rwagize, kuri ubu ubuzima bwe buri mukaga nyuma y’aho asabye abantu kumusengera.
Bivugwa ko Junior Multisystem amaze iminsi arwariye bikomeye mu rugo kubera uburwayi bufitanye isano n’ingaruka zo gucibwa ukuboko.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Facebook, yasabye abakunzi be kumusengera, ati “Munsengere”.
Muri Mata 2019, ni bwo Junior yakoze impanuka agonzwe n’imodoka bimuviramo gucibwa ukuboko kuko kwari kwangiritse.
Uyu mugabo wakoze indirimbo zakunzwe na benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda, ahamya ko igisigaye ari ukwiragiza Imana.
Zimwe mu ndirimbo Junior Multisystem yakoze harimo ‘Urudashoboka’ ya Knowless, ‘Umfatiye Runini’ ya Urban Boyz, ‘Ni ko Nabaye’ ya Zizou Alpacino, ‘Birarangiye’ ya Dream Boyz, n’izindi nyinshi zakunzwe.