Producer Ishimwe Clement umuyobozi KINA Music, agiye kwimurira ibikorwa bye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’ukwezi, gufasha abahatuye.
Akaba azafatanya na Cedru bagafasha abahanzi bifuza gukorerwa na KINA Music indirimbo, anagire uruhare mu ikorwa ry’amashusho yazo.
Ati “Mu bikorwa ndi gutegura, harimo ibyo ndi gutegurana na Ernesto Ugeziwe ndetse na Cedru mu rwego rwo gufasha abahanzi batuye muri Amerika. Hari abamaze kutubwira ko bifuza ko twakorana kandi nibaza ko mu kwezi nzamarayo hari indirimbo nyinshi tuzaba tumaze gukora.”
Yirinze kuvuga abahanzi ateganya gukorana nabo, gusa avuga ko harimo “abazwi basanzwe bakora umuziki”.
Ishimwe avuga ko ari igitekerezo yagize nyuma yo kubona ko abahanzi b’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagorwa no kubona uko bakora indirimbo ziri ku rwego rwiza.
Ati “Ni igikorwa kizajya kiba kenshi, ku ikubitiro ngiye kumara ukwezi ndi gukorana nabo turebe niba byabyara umusaruro. Mfite ikipe turi gukorana muri Amerika ari nayo yakira ababishaka ubwo uko tuzajya tugwiza imishinga yo gukoraho umuntu yajya asimbuka akabakorera.”
Byitezwe ko mu ntangiriro za Ugushyingo aribwo Ishimwe azahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Arateganya no kureba uburyo yajya ategura ibitaramo by’abahanzi babarizwa muri Kina Music bagataramira muri Amerika