Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amakuru avuga ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yibereye mu kwezi kwa buki i Dubai we n’umugore we Iradukunda Elsa baherutse gushyingiranwa.
Ibi bihuha bikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga gusa zimwe mu nzego zitandukanye ntacyo ziratangaza kuri byo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) yabwiye umunyamakuru wa Radio&TV10, Oswald Mutuyeyezuati ati: “Mu by’ukuri ibyo ntabyo twamenya atarageze nibura hamwe mu ho dushinzwe.”
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, na we yamubwiye ko nta makuru abifiteho. akomeza agira ati ’Ahubwo mwebwe [amakuru] mwayaduha niba hari icyo mubiziho.’
Prince Kid yahamijwe icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Ntabwo harajya hanze ukuri kwa ahantu Prince Kid aherereye ndetse n’urukiko ntirwigeze rutegeka ko ahita afungwa.