in

Président wa AS KIGALI yakoze ishyano, ahabwa urwamenyo kuri Twitter.

Mu gihe ikipe ya AS Kigali yari iri mu myitozo yaje gusurwa n’umuyobozi wayo Fabrice Shema ngo abaganirize ku ntego zikomeye z’ikipe igomba kugeraho.

Byaje gutungura abantu ndetse biranabasetsa ukuntu yaje ku kibuga cya As Kigali yambaye imyenda y’ikipe ya FC Barcelona kandi ikipe ye nayo ifite Jersey yakwambara ubutumwa bugatambuka neza.

Aha niho abantu behereye bavugako umupira wacu ntaho uzagera nimba hakiriho abayobozi bameze batya.

Abandi bakajya babiteramo urwenya bibabaza nimba ari perezida wa FC Barcelona Barthomeu cyangwa se Laporta, kuko aribo byari kumvikana.

Hakomeje kwibazwa ukuntu umupira w’urwanda uzatera imbere, mu gihe abayobozi b’amakipe batazi icyo bivuze kwambara ndetse n’icyo bivuze gutanga ubutumwa bwiza ngo bwumvikane.

Ikipe ya AS Kigali it kwitegura imikino ya Shampiyona ibiri isigaranye ndetse n’undi mukino ifitabye na APR FC mu gikombe cy’amahoro ukaba ari umukino wa nyuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Darwin Nunez ibye byarangiye atanzweho akayabo.

« Njye n’isi yose dufite umugisha kuba tugufite… » – Amagambo umukobwa ukundana na Yago yamubwiye ku isabukuru ye