in

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagizi ba nabi bateze Turahirwa Moses bitwaje intwaro gakondo bakamutema

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho guhohotera Turahirwa Moses, washinze inzu ihanga imideli ya Moshions. Ibi byabaye nyuma y’igitero cyagabwe kuri Turahirwa, aho yajombwe ibyuma baranamutema, bimuviramo gukomereka bikomeye, ndetse imbwa ye yitwa Momo ikahasiga ubuzima.

Mu butumwa Moshions yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yamaganye icyo gitero, yemeza ko Turahirwa yagabweho igitero n’itsinda ry’abagizi ba nabi. Bagize bati: “Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’urupfu rw’imbwa yacu Momo. Iyi mbwa na Turahirwa bagabweho igitero n’itsinda ry’abagizi ba nabi, icyakora we aracyahumeka nubwo yakomeretse bikomeye.”

Ku rundi ruhande, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi batatu mu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi. Aba bagabo bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye.

Mu itangazo ryayo, Polisi yagize iti: “Abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje. Murakoze!”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gasogi United yahuhuye Kiyovu Sports

Nyuma yo gusuzumwa na muganga, Rayon Sports imaze gutangariza abakunzi bayo amezi rutahizamu wayo, Fall Ngagne agiye kumara adakina