in

Polisi y’u Rwanda yafashe wa mushoferi wari utwaye imodoka akaza gukora impanuka aho bumushyizeho igipimo bagasanga yaruhaze

Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y’imodoka yakoze impanuka bigacyekwa ko uwari uyitwaye yari yahaze ka manyinya.

Nyuma yo gucyecyeranya, polis y’u Rwanda yahise itanga umucyo kuri iyo mpanuka.

Ibinyujije ku rukuta rwa X yahoze yitwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yagize ati: “Muraho, Umushoferi wari utwaye iki kinyabiziga yarafashwe, yari atwaye yanyoye ibisindisha, yarengeje igipimo cyagenwe.”

Bakomeza bagira ati: “Turakomeze gushishikariza Abaturarwanda kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko biteza impanuka.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo ku ishuri bikomeje kugorana! Abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane bakubise umuyobozi w’ishuri wabahaye igikoma kitagira isukari

Mu Rwanda abakunzi b’icyo kurya barabyinira ku rukoma! Ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu Banyarwanda n’imirire mibi kigiye kuba amateka nk’aya ba ngunda