Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi abiri gusa yafashe abantu barenga 900 batwaye ibinyabiziga nta ruhushya rwo kubitwara, abandi bafite impushya zidahuye n’ibinyabiziga batwaye.
Ubusanzwe ufite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa A, yemerewe gutwara moto, B ni imodoka zifite imyanya ishobora kujyamo abantu batarenze umunani.
Urwa D rugenewe gutwara Coaster mu gihe D1 uba ugiye kuri bisi nini zitwara abantu bageze kuri 50, bivuze ko iyi ari inyongera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yabwiye RBA ko hamaze gufatwa abantu barenga 900 batwaye ibinyabiziga badafitiye uruhushya abandi badafite uruhushya muri rusange.
Yagize ati “Mu mezi abiri ashize dukora ibikorwa bya polisi byo mu muhanda hirya no hino, tumaze gufata abantu barenze 900, si no kuba badafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga runaka [category] no kuba badafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Ubwo rero ibihano birimo birashyirwa mu bikorwa uko itegeko ribiteganya.”
“Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga si kariya gakarita, uruhushya ni iriya nyuguti ihagarariye ikinyabiziga wemerewe gutwara. Niba wemerewe gutwara categorie A, iriya karita irajyaho A. Uwakoreye uruhushya rw’agateganyo yakorera A ariko ntimuhesha uburenganzira bwo gutwara iza B. Agomba gukorera B kuko imitwarire ya moto itandukanye n’iy’imodoka, imitwarire y’imodoka zisanzwe itandukanye n’iy’ibimashini ari na yo mpamvu A na F zifite umwihariko wazo. Byo ushobora kubikorera uvuye gukorera uruhushya rw’agateganyo. Izikurikiraho rero zubakira kuri B kuko ni inyongera.”
ACP Rutikanga yanavuze ko iyo umuntu atwaye imodoka ifite imyanya umunani akabarenza hari ikindi gihano ahabwa, ariko na none ufite bisi nto igenewe gutwara abantu 30 agashyiramo abantu babiri mu gihe atwaye ikinyabiziga cyo mu cyiciro cya B bitavuze ko adahanwa ngo ni uko afite abantu batuzuye ya myanya.
Kuri ubu umuntu udafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bihanishwa ibihumbi 50Frw.
Itegeko No 34 ryo mu 1987 ryerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, mu ngingo ya cyenda iteganya ko udafite urushya rwo gutwara ikinyabiziga cy’ubwoko runaka ahanishwa igifungo kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga atarenga ibihumbi 10 Frw.
Ni mu gihe ingingo yaryo ya 42 ivuga ko amahazabu avugwa muri iri tegeko ashobora kongerwa kugeza ku nshuro