in

Polisi yataye muri yombi umugabo wagendanaga igikanka cy’umuntu wapfuye mu myaka 800 ishize akita umukunzi we

Polisi yataye muri yombi umugabo wagendanaga igikanka cy’umuntu wapfuye mu myaka 800 ishize akita umukunzi we, yagihaye n’izindi.

Nk’uko bivugwa Polisi ya Peru yataye muri yombi umugabo wari utwaye igikanka cy’umuntu mu gikapu gitwarwamo ibiryo, asobanura ko yabanaga nacyo mu nzu agifata nk’umukunzi we.

Icyo gikanka cy’umuntu bikekwa ko amaze imyaka hagati ya 600 na 800 abayeho. Mu mico yo hambere, hari imihango yajyaga ikorwa aho bafataga umubiri w’umuntu cyangwa uw’inyamaswa bakawukuramo inyama zo mu nda hanyuma ibisigaye bakabyumisha bikuma.

Umuvugizi wa Polisi muri Puno, Marco Antonio Ortega, yagize ati “Umusore w’imyaka 26 yari afite igikapu kiriho amagambo agaragaza ko gikoreshwa mu kugemura ibiryo. Dufunguye twasanzemo uwo mubiri.

Cesar Bermejo yavuze ko uwo mubiri yabanaga nawo mu cyumba kuko yawufataga “nk’umukobwa w’inshuti yanjye” akagaragaza ko yari awutwaye muri icyo gikapu agiye kuwereka bagenzi be.

Yari yarawise ‘Juanita’.

Inzobere mu bijyanye n’ibisigaratongo zivuga ko uwo muntu yari umugabo ndetse ko yapfuye ubwo yari afite imyaka 45 y’ubukure afite metero 1,51 z’uburebure.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ndizeye Samuel arababaje pe! Hamenyekanye impamvu ikomeye yatumye Ndizeye Samuel atinda gukira nyuma yo kubagwa urutugu

Batwibagije irushanwa rya Miss Rwanda! Muri Tour du Rwanda abanyarwandakazi b’intoranwa bari bahanzwe amaso kurusha igare – AMAFOTO