in

Polisi yafunze abakekwaho gutera amabuye imodoka y’abafana ba APR FC

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yemeje ko yataye muri yombi abasore babiri bakekwaho gutera amabuye imodoka yari itwaye abafana ba APR FC, ikameneka ikirahure kimwe.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ubwo abafana ba APR FC bavaga i Huye berekeza i Kigali nyuma y’umukino ikipe yabo yatsinzwemo na Mukura VS igitego 1-0. Ibi byabereye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kibinja, aho imodoka yabo yatewe amabuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko hafashwe abasore babiri bafite imyaka 18 na 16 bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi. Abo basore bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rigikomeje. Yanasabye abantu kwirinda ibikorwa nk’ibi kuko inzego z’umutekano ziteguye gukumira uwashaka gukora icyaha.

Umwe mu bafana wari muri iyo modoka yavuze ko bageze muri Nyanza bagasanga urubyiruko rwinshi ruhagaze mu muhanda, rukabatera amabuye aho abaturage batabafashije ahubwo bakabavugiriza induru. Yakomeje avuga ko umwe mu bafana yakomeretse bikomeye naho undi akomeretswa byoroheje. Polisi yahise ihagera ikabuza ko habaho imirwano ndetse inaherekeza iyo modoka kugira ngo abafana babashe gusohoka amahoro mu Karere ka Nyanza.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

TdRwanda2025: Agace ka mbere ka Tour de Rwanda 2025 kararangiye ku ntera y’ibilometero 157,8. -Amafoto

Gasogi United yahuhuye Kiyovu Sports