in

Polisi irigukora iperereza ku rupfu rwa Elizabeth wishwe ashinyaguwe

Polisi yatangaje ko ikomeje iperereza ku rupfu rwa Elizabeth Mlimbila w’imyaka 17 uherutse gusangwa yapfuye ,abamwishe babanje kumufata ku ngufu .

Ibinyamakuru byo muri Tanzania yibivuga ko Elizabeth Mlimbila w’imyaka 17 ,wari utuye mu mujyi wa Makambako , mu gace ka Njombe ,mu gihugu cya Tanzania , umurambo we watoraguwe mu cyaro cya Kahawa ku cyumweru tariki 01 Mutarama 2023, bigaragara ko mbere yo kwicwa yabanje gufatwa ku ngufu.

Abamubonye bwa mbere babwiye Polisi yo mu gace ka Njombe aho yari atuye ko , uyu Elizabeth byasaga nkaho abamufashe kungufu barwanye nawe ariko bakamurusha imberaga ,cyane ko ngo mu ijosi rye hari ibimenyetso by’uko yanizwe n’abamwishe bakamugubanya  ijosi.

Polisi ya Njombe ikaba yatangarije abaturage ko iperereza ku rupfu rwa Elizabeth rikomeje ,kugirango hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rwa Elizabeth .

Kuri uyu wa kabiri ,tariki 03 Mutarama 2023 ,nibwo Elizabeth  yashyinguwe mu irimbi riherereye Njombe ,ashyingurwa n’abo mu muryango we ndetse n’abaturanyi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Intambara yatangiye pe! Abahanzi bo mu Burundi ntibumva ukuntu Abanyarwanda batumirwa iwabo ku bwinshi bo bagasigazwa inyuma

Vestine na Dorcas batangiye umwaka wa 2023 begukana igihembo gikomeye muri Afurika yose