Hari ubwo abantu kwiyakira bibananira ndetse ibibabayeho bikaberanga bakagambirira kwihimura, ndetse no gukora ikintu kibi kubw’agahinda n’ishavu.
Mu gihugu cya Nigeria hari umukobwa wagaragaye mu mashusho, ubwo yamokeraga nk’imbwa muri gereza, aho yari yajyanywe na polisi kugirango ahavanywe yerekezwa kwa Muganga.
Abo mu muryango wa hafi w’umukobwa, bemejeko uyu mukobwa wabo, yarozwe n’umuhungu bakundanaga, amuziza ko yamwanze nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana.
Usibye kumuroga kandi bakomeza batangazako, yanamutanze mu bantu bakoresha imyuka mibi, abenshi bita ko ikomoka ikuzimu, aho yashakaga amafaranga menshi.
Nyuma yo kubona aya makuru yose, polisi yafashe umwanzuro wo guhiga bukware uyu musore waroze uyu mukobwa kugirango abe yafungwa cyangwa se anajye kumuvuza ku ngufu.
Nkuko amafoto abigaragaza ni uko uyu mukobwa, yagaragaje ari kumokera muri gereza, ndetse amacandwe ari gushoka kandi n’andi matembabuzi yenda kugera ku birenge.