in

Police y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo 2 bari bamaze kwiba amafaranga arenga ibihumbi 500Frw

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza, yafatanye abagabo 2 amafaranga ibihumbi 528Frw bicyekwa ko bibye umucuruzi bayakuye mu kabati.

Aba bagabo bafatiwe mu mudugudu wa Masangano, akagari ka Masangano mu murenge wa Busoro, ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2023.

Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi wari wibwe ayo mafaranga. Uyu mucuruzi yahamagaye police avuga ko hari abantu babiri baje aho acururiza inzoga mu buryo buranguza, bamusaba kumuvunjira inote y’amafaranga ibihumbi bibiri, nyuma bamusaba kubaha inzoga, mu gihe yari agiye kuzibazanira, agarutse asanga bagiye, arebye mu kabati aho yabikaga amafaranga, asanga nta na make asigayemo.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Busoro kugira ngo hakomeze iperereza, amafaranga bafatanywe asubizwa nyirayo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yari afite akazi keza i Dubai! Kazungu Denis wicaga abagore n’abakobwa byamenyekanye ko yari afite keza i Dubai ndetse ko yari n’umwarimu hanze y’u Rwanda

Biyenza kubi! Igikundi cy’abafana ba Rayon Sports bigabye mu Biryogo (Mu marangi) bajya kwishima hejuru y’abayovu bari bari mu gahinda ko kubura igikombe (VIDEWO)