Ku wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, ikipe ya Police Volleyball Club yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ushinzwe abakozi n’imicungire muri Polisi y’u Rwanda, ndetse na CSP Jackline Urujeni, umuyobozi w’amakipe ya Volleyball ya Police. Hari kandi abatoza, abakinnyi, ndetse n’abayobozi b’amakipe azitabira Shampiyona y’u Rwanda izatangira ku itariki ya 18 Ukwakira 2024.
Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no gutegura neza umwaka mushya w’imikino, Police VC y’Abagabo yongeyemo abakinnyi bashya batatu. Abo ni Manzi Saduru wavuye muri APR VC, Jahara Koita (Outside Hitter) wakiniraga OMK VC yo muri Algeria, ndetse na Ishimwe Patrick (Receiver attacker), wagaragaje ubuhanga mu mikino y’amashuri ubwo yakinaga mu ikipe ya GS Officiel de Butare.
Mu ikipe y’Abagore, hiyongereye Umunya-Ghanakazi, Ayepoe Sandra Azuremah (Middle Blocker) wakinaga mu ikipe ya El Walk Wings yo muri Ghana. Uyu mukinnyi yitezweho kongera imbaraga mu ikipe no gufasha Police VC kwitwara neza muri shampiyona.
Mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’abakinnyi b’ikipe y’Abagore, Police VC yinjije Murangwa Usenga Sandrine nk’umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga. Byongeye kandi, haremejwe Imani Isaac Rabbin nk’umuvugizi w’amakipe yombi ya Police Volleyball Club.
Police VC , umutoza Musoni Fred niwe uzayitoza uyu mwaka w’imikino, izakina umukino wayo wa mbere muri shampiyona ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, aho izahura na REG VC . Uyu mukino uteganyijwe kubera muri Petit Stade i Remera guhera saa moya z’ijoro (7:00 PM).
Ku rundi ruhande, ikipe y’Abagore ya Police VC iyobowe na Hatumimana Christian, izatangira shampiyona ikina n’ikipe ya East Africa University Rwanda WVC, ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024. Uyu mukino uzabera muri Petit Stade guhera saa saba z’amanywa (1:00 PM).