Ku mugoroba wo ku wa 17 Mutarama 2024, muri Petite Stade i Remera, habereye umukino ukomeye wa shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball, wahuje ikipe ya Police VC na REG VC. Uyu mukino wari utegerejwe cyane, watangiye saa moya n’iminota 20 z’umugoroba umukino police VC yatsinzemo REG VC amaseti 3-0.
Police VC, yari iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 18, mu gihe REG VC yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 12. Nk’uko byari byitezwe, amakipe yombi yatangiye umukino agaragaza imbaraga nyinshi, buri ruhande rwifuza gutsinda kugira ngo rwegukane amanota atatu.
Mu iseti ya mbere, ikipe ya REG VC yagaragaje ko idashaka gusigara inyuma, ikarushaho guhanganira inota ku rindi na Police VC. Iyi seti yarangiye Police VC iyitwaye ku manota 25 kuri 23 ya REG VC, ikinyuranyo cy’amanota abiri gusa.
Iseti ya kabiri yagaragaje imbaraga za Police VC, aho yatsinze REG VC iyirusha cyane. REG VC yagaragaje intege nke mu gucunga neza imipira, bituma iyi seti irangira Police VC itsinze ku manota 25 kuri 16, ikinyuranyo cy’amanota icyenda.
Mu iseti ya gatatu, REG VC yagaragaye nk’ikipe yacitse intege, aho abasore bayo batabashije guhangana na Police VC. Iyi seti yarangiye Police VC yegukanye amanota 25 kuri 14 ya REG VC, ikinyuranyo cy’amanota 11.
Gutsinda uyu mukino byatumye Police VC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona, ikomeza no kwerekana ko ifite ubushobozi bwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.