Kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, ni bwo ikipe ya Police FC yatanze amaburuwa asezera abazamu babiri aribo Rwabugiri Umar na Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame.
Nyuma yo gutandukana n’aba bazamu, iyi kipe yahise ikomeza ibiganiro n’umuzamu Mvuyekure Emery, impande zombi zikaba zamaze kumvikana nta gihindutse azasinyira iyi kipe ejo cyangwa ejobundi.
Amakuru dukesha Umunyamakuru w’imikino Imfurayacu Jean Luc ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bidatinze buraza gutangaza Mvuyekure Emery nk’umuzamu wayo mushya izagenderaho mu mwaka utaha w’imikino.
Mu minsi ishize ni bwo ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda birimo Radio 10 na Fine FM byari byatangaje ko umutoza Mashami Vincent yifuza gusinyisha Kwizera Olivier, ariko uyu muzamu yateye utwatsi iyi kipe bitewe n’uko ari mu biganiro n’amakipe atandukanye yiganjemo ayo ku Mugabane w’Aziya.
Mvuyekure Emery ugiye gusubira mu ikipe ya Police FC, yakiniye andi makipe atandukanye arimo AS Kigali, APR FC na Tusker FC, ni umwe mu bazamu bamaze igihe kinini bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.