in

Police FC yihanangirije Kiyovu Sports ifite ibibazo uruhuri

Ikipe ya Police FC yongeye kwerekana ubukaka bwayo muri shampiyona ubwo yatsindaga Kiyovu Sports ibitego 4-0, mu mukino wakinirwaga kuri Stade ya Kigali Pele i Nyamirambo. Nubwo Kiyovu Sports ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ubu iri mu bihe bikomeye by’ubukungu, ibibazo by’imyitwarire, ndetse n’ibihano byatumye itajya ku isoko ry’abakinnyi.

Kiyovu Sports ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’amikoro, birimo gutinda kwishyura imishahara y’abakinnyi, ndetse no kuba hari abakinnyi batari ku rwego rwo guhangana muri shampiyona. Ibi byatewe ahanini n’ibihano ikipe yafatiwe, byayibujije kujya ku isoko ry’abakinnyi no gushaka abakinnyi beza bashobora gufasha ikipe mu gihe gikomeye. iyi kipe bugaragarira abakunzi b’umupira w’amaguru ko iyi kipe ifite ibibazo bya bakinnyi bikomeye aho nta buryo bufatika bwayifashije guhagarara imbere ya Police FC, ikipe ifite abakinnyi bari mu rwego rwo hejuru.

Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 13 w’umukino, Ishimwe Christian atsindira iyi kipe igitego cya mbere. Nyuma yo gushaka uko babuza Police FC kongera kubona ibindi bitego Kiyovu Sports yaje gucika intege ku munota wa 36 ubwo Bigirimana Abedi yatsindaga igitego cya kabiri.

Igice cya kabiri gitangiye Police FC yongera kugaragaza ko iri ku rwego rwo hejuru, aho Didier Mugisha yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 50. Mu minota ya nyuma, ku munota wa 85, Ani Eljah nawe yatsinze igitego cya kane cyashimangiye intsinzi ya Police FC.

Mu gihe Police FC irimo kugenda ikomeza kwigaragaza nk’ikipe ihatanira igikombe cya shampiyona, Kiyovu Sports iri mu bihe bigoye aho itarabasha gukemura ibibazo byayo by’amikoro n’imishahara y’abakinnyi.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umupira w’Amaguru: uburyo bwo Kubyaza umusaruro Abana bato