N’ubwo hari kuba umwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi uri gukorerwa mu karere ka Bugesera ibi bikaba bimwe nibyo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bahugiyemo ariko hari n’amakuru akura abakinnyi bamwe mu makipe aberekeza muyandi makipe.
Kwikubitiro Umukinnyi uri kuvugisha benshi ni Hakizimana Muhadji wakiniraga Police FC ariko akaba yarasoje amasezerano ye muri iyi kipe, nyuma Yuko Hakizimana Muhadji asoje amasezerano ye Bivugwa ko ikipe ya Police FC yamwegereye ikamuganiriza ikemera Ku mugumana ariko itamuhaye amafranga amugura (Recruitment) ahubwo bakamwemerera kunwongerera umushahara yahabwaga ariko we akaba atabyumva neza.
Uyu musore Kandi bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports iri muzamwegereye zikamuganiriza cyane ko iyi kipe yambara ubururu n’umweru Ari kenshi yagiye imwifuza ariko bikarangira itabashije Ku mweguka , ikipe ya Rayon Isa nkaho idafite abakinnyi bahagije bo kuyifasha Kandi ikaba itaranitwaye neza umwaka ushije w’imikino kuko itigeze itwara igikombe na Kimwe mu bihatanirwa hano mu Rwanda Bivugwa ko rero iyi kipe iyobowe n’umuyobozi wayo Jean fidel Uwayezu bari gukora ibishoboka byose ngo bubake icyipe mu rwegi rwokugarura icyizere mu bakunzi b’ikipe basa nkaho barakariye ubuyobozi bwabo.
Byitenzwe ko uyu musore ashobora kuzasinyira Rayon Sports avuye mu mikino y’ikipe y’igihugu Amavubi ariko ibi bikaba mu gihe ikipe ya Police FC ikomeje gutsimbarara Ku kumwishyura amafranga yo Ku mugura.