in

Police FC iragatowe! Abakinnyi ba Rayon Sports bahaye isezerano rikomeye ubuyobozi nyuma y’igikorwa babakoreye kikabashimisha

 

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoreye igikorwa abakinnyi bayo, nabo bahita babaha isezererano ryo gutsinda Police FC ntagushidikanya.

Hari hashize igihe havugwa byinshi mu ikipe ya Rayon Sports harimo abakinnyi iyi kipe izaba idafite kuri Police FC ariko ikaba yanagaruye abandi babiri barimo Rafael Osaluwe ndetse na Ndizeye Samuel, ikintu cyari gikomeye n’ikibazo cy’imishahara abakinnyi bari batarabona.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo twamenye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze guhereza abakinnyi igice cy’imishahara bari babarimo bubamenyesha ko andi bazayabona kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Iki kintu cyashimishije abakinnyi benshi ba Rayon Sports cyane ko hari hamaze iminsi havugwa inzara mu bakinnyi ndetse bamwe barimo no kugenda banga gukora imyitozo ariko nyuma yo guherezwa kumafaranga baremeza ko bagomba gutsinda Police FC.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Ornella Gahimbare wabaye igisonga cya 2 cya Miss Burundi 2016 ubwiza bwe bukomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga – AMAFOTO

Menya ibyiza byo kurya Avoka ndetse n’indwara ivura utari uzi