in

PNL: Rayon Sports yitwaye neza imbere ya Bugesera ikizere ku gikombe kiragaruka

Ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza imbere y’ikipe ya Bugesera FC , ubwo yayitsindaga ibitego bibiri ku busa mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona.

Rayon Sports yari yaje gukina umukino ibizi neza ko APR FC yaraye inganyije na Gasogi United, naho Kiyovu Sports itsinda AS Kigali igitego kimwe ku busa.
Ibintu byagombaga gutuma ishaka amanota atatu ku kibi n’icyiza.

Rayon Sports yari yitwaje abakinnyi barimo Bonheur , Abdoul, Didier Junior, Elie,Eric, Roger, Joackiam, Osaluwe , Esenu , Luvumbu Heritier Nzinga na Willy Onana.


Ku munota wa 32 Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Leandre Willy Onana.
Ku munota wa 64 , Mussa Esenu nawe yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

Gutsinda kwa Rayon Sports byatumye yigira imbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 49 ariko iguma ku mwanya wa gatatu. Aho irushwa amanota ane na APR FC ya mbere na Kiyovu Sports ya kabiri.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Rayon Sports ipfunyikiye Bugesera FC, bihita bituma APR FC itangira guhinda umushyitsi

Gakenke: Umugabo yafatiwe ku nsinga z’amashanyarazi