Perezida wa Paris Saint Germaine, Nasser Al Khelaif yateye utwatsi ibyo kuzana Cristiano Ronaldo muri PSG atangaza ko iyi kipe ifite abakinnyi beza kandi bakomeye.
Nubwo Cristiano Ronaldo akomeje imikino y’igikombe cy’isi hamwe na Portugal,inkuru zaho azerekeza zo ntizisiba kugaruka mu matwi y’abantu dore ko uyu mugabo ubu ntakipe afite izwi neza.
Nyuma y’uko ibihuha byamwerekezaga mu ikipe ya El Nasser Ronaldo abihakanye hakurikiyeho amakuru avuga ko Ronaldo ashobora kujya muri Paris Saint Germaine,maze Perezida wa PSG babimubajijeho abyamaganira kure mu magambo ye ati “Abakinnyi batatu dufite [Lionel] Messi, Neymar na [Kylian] Mbappe, biragoye cyane, ariko ndamwifuriza ibyiza.”
. “Ni igitangaza kandi aracyari umukinnyi mwiza.”
Ronaldo yatandukanye na Manchester United mu kwezi gushize biturutse ku kiganiro rutwitsi yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan.