Perezida wa La Liga, Javier Tebas, yatangaje ko adafite impungenge ku bijyanye n’uko FC Barcelona izabasha kwandikisha abakinnyi bashya mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/26 utangira, nubwo hari ibibazo bikomeje kuvugwa bijyanye n’imiterere y’ubukungu bwayo.
Aganira n’itangazamakuru mu birori byabereye i Londres, Tebas yavuze ko ikibazo cy’iyandikwa ry’abakinnyi bigenzurwa n’itsinda rishinzwe kugenzura imikoreshereze y’amafaranga muri La Liga. Yagize ati: “Ntabwo navuganye n’abayobozi ba Barcelona mu minsi ishize. Ibi ni ibintu biri mu maboko y’itsinda rishinzwe igenzura ry’imari. Hari urubuga rwerekana abakinnyi banditswe. Niba utabonamo amazina mashya, bishobora kuba bivuze ko ibisabwa byose bitaratangwa.”
Umwe mu bakinnyi bagikemangwa ni umunyezamu Joan Garcia, uherutse kuva muri Espanyol yerekeza muri FC Barcelona. Kugeza ubu ntarandikwa ku mugaragaro, bikaba byongeye gutera urujijo ku bijyanye n’uko iyi kipe ihagaze mu bijyanye n’ubushobozi bwayo bw’amafaranga. Gusa Tebas yahumurije abafana agira ati: “Mu by’ukuri, sinigeze mpangayikishwa cyane na Barcelona muri uyu mwaka.”
Ku rundi ruhande, Perezida Tebas yanagarutse ku makuru avuga ko La Liga ishobora gukinira umukino umwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko i Miami, muri uyu mwaka. Ibi byavuzwe nyuma y’uko Miguel Galán, uyobora Ishami r’igihugu rishinzwe amahugurwa y’abatoza (CENAFE), atangaje ko umukino uzahuza Villarreal na FC Barcelona ari wo watoranyijwe gukinirwa muri USA muri Ukuboza.
Ariko Tebas yahakanye aya makuru agira ati: “Sinasubiza Galán kenshi kuko akunze kuvuga ibintu byinshi. Gukinirayo ni ibintu tumaze igihe dutegura. Miami ni imwe mu mahitamo, ariko ibyo avuga ni nk’ugutombora.”
Yasoje avuga ko gukinira muri Amerika bishoboka ariko ntarabona umukino nyirizina uzakinwa, ati:“Birashoboka, ariko sinzi niba bizaba Villarreal-Barcelona cyangwa undi mukino.”
Ibi byose birerekana ko, nubwo hari ibibazo by’amafaranga bikigaragara muri Barcelona, ubuyobozi bwa La Liga budafite impungenge, kandi hakiri amahirwe y’uko iyi kipe izandika abakinnyi bayo uko bikwiye.