Javier Tebas, Perezida wa La Liga, yanenze Real Madrid kubera kutitabira ibirori bya Ballon d’Or no kwijujutira uburyo France Football itanga iki gihembo. Yavuze ko kwerekana ko ikipe irengana bidakwiye kandi bigaragaza kubura ikinyabupfura, bikaba bigaragarira no mu makimbirane yo mu gihugu imbere.
Rodri yegukanye Ballon d’Or ya 2024, ibintu byateje impaka mu bafana n’abayobozi ba Real Madrid, batishimiye ko Vinícius Jr. atahawe agaciro. Ibi byatumye Real Madrid yirinda kwitabira ibirori, icyemezo Tebas yamaganye.
Umubano wa Real Madrid na La Liga umaze igihe urimo amakimbirane, by’umwihariko ku ngingo z’imari n’ubuyobozi bwa shampiyona. Iki kibazo gishya kigaragaza ko ubushyamirane bukomeje, kandi Tebas yihanangirije Real Madrid, avuga ko guhora yitwara nk’iyarenganye bishobora kwangiza isura ya ruhago ya Espagne.