Perezida wa Gasogi United KNC yiyamye bamwe mu bafana ba Rayon bagenda bakwirakwiza ibihuha bavuga ko hari abakinnyi ba Gasogi United bari mu biganiro na Rayon Sports.
Harabura iminsi ibiri ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ngo irangire ubundi ngo hinjiremo isoko ry’igura n’igurisha rya bakinnyi, gusa mbere y’uko icyo gihe kigera isoko ryatangiye gushyuha aho amakuru avugwa ari menshi cyane.
Hashize iminsi havugwa ko hari abakinnyi ba Gasogi United bamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports aho bazayikinira umwaka utaha. Gusa ariko ibyo ngo ni ibinyoma aho bishimangirwa na Perezida wa Gasogi United.
Kakoza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC Perezida wa Gasogi United yahakanye ayo makuru yivuye inyuma avuga ko ntabiganira bagiranye na Rayon Sports. Aho avuga ko yiyamye bamwe mu bafana ba Rayon Sports bagenda bakwirakwiza ibihuha.
Reba Videwo: