in

Perezida wa CAF yagaragaje ibyago bikomeye bitegereje abakinnyi kubera imikino myinshi

Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yagarutse ku ngaruka mbi zituruka ku mikino myinshi abakinnyi bakomeye bakina, avuga ko bishobora kwangiza ejo hazaza h’umupira w’amaguru. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BBC, aho yatangaje ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo ubuzima n’imyitwarire y’abakinnyi birindwe Kandi byitabweho neza.

Mu minsi ishize, bamwe mu bakinnyi bakomeye n’abatoza bagaragaje impungenge ku kongerwa kw’imikino, aho nka Rodri, umukinnyi wa Manchester City n’ikipe y’igihugu ya Espagne, yavuze ko abakinnyi bari hafi yo kwitabaza imyigaragambyo kubera umunaniro ukabije.

Motsepe, akaba na nyir’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, yagize ati: “Ntidushaka ko abakinnyi bakinisha imbaraga z’umurengera kuko bitazagirira neza umupira w’amaguru kandi bizagira ingaruka ku musaruro w’igihe kirekire w’uyu mukino. Inshingano yacu twese ni ukubungabunga ubuzima bw’abakinnyi, ndetse n’uburyo bakina imikino myinshi by’umwihariko ni ingenzi kuri twe.”

Ikibazo cy’umubare munini w’imikino cyarakajije umurego nyuma yo kwagura Igikombe cy’Isi cy’amakipe (Club World Cup), aho kuva mu mwaka wa 2025 kizajya kimara ukwezi kose aho kuba iminsi 10 nk’uko byari bisanzwe. Ikipe izegukana icyo gikombe izasabwa gukina imikino irindwi aho kuba ibiri nk’uko byahoze, bikaba bizazamura umubare w’imikino abakinnyi bakina.

Ku rugero rw’ikipe ya Mamelodi Sundowns, abakinnyi 10 b’iyi kipe bari mu ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo yasoje ku mwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika (AFCON) giheruka. Ibaze Afurika y’Epfo iramutse ibonye itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2026 ndetse n’igikombe cya Afurika kizakinwa mu mwaka wa 2025, abakinnyi b’iyi kipe bashobora kudahabwa ikiruhuko kugeza mu mwaka wa 2027.

FIFA Club World Cup izakinwa muri Kamena na Nyakanga 2025, nyuma hakazakurikiraho CAN izakinwa kuva mu Ukuboza 2025 kugera muri Mutarama 2026, hanyuma hakurikiraho Igikombe cy’Isi mu mpeshyi ya 2026. Ibi bishobora kubuza abakinnyi ikiruhuko gikenewe, bigatuma bahura n’umunaniro ukabije.

Ku mugabane w’u Burayi, amarushanwa nka Champions League nayo yahinduye imiterere, aho umubare w’imikino wiyongereyeho ibiri. Carlo Ancelotti, umutoza wa Real Madrid, ari gutekereza uburyo bwo guha abakinnyi be ikiruhuko hagati mu mwaka kubera umubare munini w’imikino, mu gihe Alisson Becker, umunyezamu wa Liverpool, nawe yatangaje ko abakinnyi bananiwe kubera imikino myinshi.

Motsepe yasoje ashimangira ko hakenewe ibiganiro bihoraho hagati y’inzego zose zigize umupira w’amaguru Ku Isi. Yagize ati: “Igice kimwe cy’ibyo dukwiye gukora ni ukuganira, tukumva impande zose, kandi ndizera ko ibisubizo bizaboneka byareba inyungu za buri wese.”

Ibi birasaba ubufatanye n’ubwumvikane bw’inzego zitandukanye z’umupira w’amaguru kugira ngo abakinnyi b’umupira w’amaguru babashe gukina igihe kirekire Kandi barindwe.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyaranze Rwanda premier league umunsi wayo 4 : Rutsiro FC irayoboye, Rayon Sports mu nzira shya, Vision FC Mu gihirahiro