Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr. Patrice Motsepe, yageze muri Kenya mu ruzinduko rugamije gusura ibikorwaremezo bizakira irushanwa rya CHAN 2024, rizakirwa n’ibigu byo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba aribyo Kenya, Uganda na Tanzania.
FKF yashyize ahagaragara itangazo rigira riti: “Mu ijoro ryo kuri uyu munsi, Perezida wa FKF Hussein Mohammed yakiriye Perezida wa CAF Dr. Patrice Motsepe n’itsinda rye ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta. Uru ruzinduko rugamije gusuzuma ibikorwaremezo bizakira imikino ya CHAN.”
Guverinoma ya Kenya ifatanyije na FKF iri gukora uko ishoboye ngo ibikorwa byose bizabe byuzuye neza mbere y’uko irushanwa ritangira. Intego ni uko amakipe y’igihugu ndetse n’amakipe yo muri shampiyona y’imbere mu gihugu azajya akoresha ibibuga byujuje ubuziranenge.
Perezida Motsepe kandi yasuye Dar es Salaam na Zanzibar muri Tanzania, aho yasuye Stade Benjamin Mkapa agenzura imyiteguro yo kwakira imikino ya CHAN. Yanashimiye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ku ruhare rwe mu guteza imbere umupira w’amaguru. Nyuma yaho, Motsepe yahuye n,umuyobvozi wa Zanzibar, Hussein Mwinyi.
Mu ruzinduko rwe, Motsepe yari aherekejwe na Seidou Mbombo Njoya, Visi Perezida wa kane wa CAF, Perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Tanzania Wallace Karia, na Veron Mosengo-Omba, Umunyamabanga Mukuru wa CAF