Mu kiganiro yagiranye na Realmadrid TV nyuma yo gutsindira igikombe cya Super Cup i Warsaw, Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez, yatangaje ibyishimo bye byo gutangirana neza umwaka w’imikino. Yagize ati: “Ndishimye cyane. Dutangiye umwaka, iki ni igikombe cya mbere twatsindiye kandi bizatwongerera imbaraga zo gukora ibishoboka byose. Bizadusunikira imbere mu mwaka w’imikino uzaba ukomeye cyane”.
Perez yavuze ko Mbappé yatangiye neza muri Real Madrid yagize ati: “Ukuntu Mbappé yatangiye yambaye umwenda wa Real Madrid atsinda igitego bizamwongerera icyizere cyo kugira umwaka mwiza w’imikino.
akomeza avuga ko Mbappé yishimiye cyane. Ubwo yakiraga umudari we, ko Kandi yagaragazaga ibyishimo byinshi.ati” Si ibintu byoroshye gutangira muri Real Madrid utsinda igitego kandi yagaragaje intangiriro nziza.”
Perez yagize ati: “Mu gice cya kabiri twaje gutsinda. Twatsinze ibitego bibiri kandi twashoboraga gutsinda ibindi byinshi. Iyo ugiye gutsinda ufite ubushake n’imbaraga nk’izo, birasanzwe ko dutsinda.”
Perez yashimangiye akanyamuneza ke kubera ibyo bagezeho ati: “Ndishimye ku byo twagezeho. Tugomba gukomeza gukora cyane nk’uko twabikoze umwaka ushize kandi tuzabigeraho. Dufite ikipe ikomeye kandi nta n’umwe ubishidikanya.”
Perez avuga ku bafana ba Real Madrid ati: “Nkimara kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho nabo bari b’abahanga cyane, nk’uko byari hano. Real Madrid ni ikipe ikomeye ku isi yose. Abafana bayo ku isi yose bayifite ku mutima kandi tubibona igihe cyose dusohotse muri Espagne.”