in

Perez yahishuye ukuri kose kuri Mbappe n’ubugambanyi bwambuye Real Madrid Mbappé.

Kuva Kylian Mbappe yahitamo gusinya amasezerano yandi mu ikipe ya PSG, bwari bwo bwa mbere perezida wa Real Madrid Frolentino Perez agiye hanze akavuga uko byose byagenze.

Mu kiganiro kirambuye Frolentino Perez yahaye ikinyamakuru Chiringuito yemeje bidasubirwaho ko kuzana Mbappe muri Real Madrid bitahagaje bazongera bakamuzana n’ubwo byaba bitinze bwose.

Ndetse yanaboneyeho atangaza icyatumye Mbappe ataza muri Los Brancos, aho yagize ati:” Mbappe ntabwo yingeze atugambanira, Mbappe yatubwiye kenshi ko ashaka gukinira Real Madrid, gusa inzozi ze byabaye ngombwa ko zihinduka mu minsi 15 gusa bitewe n’ingufu za politike ndetse n’amafaranga”.

Yavuzeko kandi umuntu w’umwana bashobora kumwizeza ibitangaza, aho yagize ati:” Mbappe ntibyari bimworoheye nawe, guhamagarwa na Perezida w’igihugu agusaba kutagenda, ubundi ukajya muri Qatar bakaguha amafaranga agusaza, mu byukuri ntabwo byari byoroshye pe.”

Yasoje asezeranya abafana ba Madrid ko igihe icyo aricyo cyose bazamuzana akajya yambara umweru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’ikizungerezi yapfuye azize ibiryo

« Ndagukunda kugeza ku mpera z’ibihe… » – Imitoma iranyuranyuranamo hagati ya Trainer na Terisky