in

Pepe yasezeye Ruhago nk’uwabigize umwuga Ku myaka 41

Képler Laveran Lima Ferreira, uzwi ku izina rya Pepe, yatangaje ko agiye kuba umufana usanzwe w’umupira w’amaguru nyuma yo kuzuza imyaka 41 agikina umupira wa maguru mu makipe akomeye ku isi. Uyu myugariro w’ikirangirire waturutse muri Brazil ariko akaba ari Umunya-Portugal, yakoze amateka akomeye mu makipe atandukanye harimo Real Madrid CF, FC Porto, na Beşiktaş J.K.

Mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, Pepe yerekanye ubuhanga n’imbaraga bitangaje byamugize umwe mu bakinnyi bakomeye mu mwanya we. Yakiniye Real Madrid igihe kinini, aho yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe byinshi birimo Champions League. Nyuma yaho, yagiye muri FC Porto ndetse na Beşiktaş J.K., aho naho yakomeje kugaragaza ubuhanga bwe.

Pepe kandi aherutse kwandika amateka muri Euro aho yabaye umukinnyi mukuru wabashije kugeza ikipe ye aho yagarukiye, akaba yarakoze byinshi byashimishije abakunzi b’umupira w’amaguru.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Pepe yavuze ko nubwo ahagaritse gukina ku rwego rwa babigize umwuga, azakomeza gukunda umupira w’amaguru kandi azajya ashyigikira amakipe yakinnyemo ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal nk’umufana. Yavuze ko kuba umufana w’umupira w’amaguru ari ishema kuko byamufashije kugera ku nzozi ze mu buzima.

Ku myaka 41, Pepe yanzuye gufata ikiruhuko nyuma yo gukora akazi gakomeye kandi keza mu mupira w’amaguru.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Issa Hayatou Yitabye Imana ku myaka 77

Impamvu amashyirahamwe 4 gusa ariyo agira uruhare mu gushyiraho amategeko y’umupira w’amaguru Ku Isi