in ,

Pepe ntiyishimiye na busa ibyo umutoza we Zidane yamukoreye(Isomere ubutumwa yamuhaye)

Pepe

Kepler Lima uzwi nka Pepe, myugariro w’umunya porutigali ukinira ikipe ya Real Madrid, nyuma yo kuba umwe mu bakinnyi batwaranye ibikombe byombi haba Laliga ndetse na Champions League, kurubu yatangaje agahinda agafite kukuba atagikinishwa mu ikipe ibanza nkuko byahoze, ndetse yikoma bikomeye umutoza we Zidane. Pepe (Reuters)

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Football.fr, uyu mugabo w’imyaka 34 yatangaje amagambo arimo agahinda gakomeye ndetse n’akababaro kenshi, nyuma y’imyaka igera kuri 10 amaze muri ikipe kandi atajya asimbuzwa keretse yavunitse. Yagize ati:”Je ne veux pas blâmer quelqu’un comme Zidane car ce qu’il a réussi avec le Real est vraiment spectaculaire, mais il y a des choses que je ne comprends pas. Je ne comprends pas comment j’ai pu ainsi disparaître de l’équipe, Je me suis senti rejeté alors que Zidane et le club savaient ce qui m’attendait.”

Mu kinyarwanda yagize ati:” Sincaka kugaya umutoza Zidane bitewe n’akazi gakomeye yakoreye ikipe ya Real Madrid, gusa haribintu ntajya nsobanukirwa mubyo yakoze muri iki gihe. Kimwe mu bintu nanubu ntarasobanukirwa n’ukuntu yamvanye mu ikipe nabanzagamo, kuburyo ntashoboraga no kubona akanya gato ko gukina, kandi yaransanze ndi umukinnyi ubanza. Numvishe mbaye umukinnyi w’intabwa mu ikipe kandi Zidane n’ikipe bari bazi neza ikintegereje.”

Ibi akaba yabitangaje mu gihe amakipe nka PSG yatangiye kumushaka ndetse no kugereka amafaranga ikipe ya Real Madrid kugirango yitwarire uyu munya Porutigali.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ama couples arimo kubica bigacika muri showbiz nyarwanda

Ihere ijisho amafoto meza cyane agaragaza uburanga bwa Miss USA 2017