Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola,yiyemeje ko azabera azahora iruhande iyi kipe ye kuko ngo ibirego 115 ishinjwa byo kwica amategeko y’igura n’igurisha ry’abakinnyi ari ibinyoma.
Mu minsi ishize nibwo Premier League yasohoye itangazo rivuga ko iyi Kipe ya Man City yishe aya mategeko mu gihe cy’imyaka 9 yose ndetse yanga gufasha iperereza yakorwagaho ariyo mpamvu igomba guhanwa bikomeye niramuka ihamwe n’ibyaha.
Pep Guardiola yari atahiwe kubwira itangazamakuru uko abona ibi birego n’ahazaza he igihe cyose City yahamwa nabyo.
Ygize ati “Igitekerezo cyanjye cya mbere nuko twakatiwe.
Ibyabaye nyuma yo kuwa Mbere bisa neza n’ibyabaye muri UEFA.Twarakatiwe.Dufite umutwaro.
Ikipe yagaragaje ko irengana,kuki twakatirwa.Amakipe 19 yo muri Premier League aradushinja atanaduhaye umwanya wo kwiregura kandi amagambo y’umuyobozi wanjye asobanura buri kimwe.Muzi uruhande ndiho.”
Uyu mutoza yaburiye andi makipe yo muri PL harimo nka Chelsea, Arsenal, Manchester united, Liverpool n’ayandi ari kubashinja ko nabo barebye nabi byabageraho ariyo mpamvu akwiriye kwitonda.
Pep yavuze ko afite icyizere ko City izabasha kuburana kandi igatsinda ndetse ko batarahabwa amahirwe yo kwisobanura.