in

Pep Guardiola mu bwishongozi bwinshi yasubije abamubajije impamvu yanze gusimbuza umukinnyi n’umwe ubwo RB Leipzig yamunigaga

Pep Guardiola waraye udakoze impinduka n'imwe

Pep Guardiola utoza Manchester City yatangaje impamvu yaraye yanze gusimbuza umukinnyi n’umwe ubwo Manchester City yacakiranaga na RB Leipzig mu mukino ubanza wa ⅛ muri Champions League.

Mu ijoro rya keye ikipe ya Manchester City yari yerekeje kuri Red Bull Arena gucakirana na RB Leipzig muri Champions League.
Umukino warangiye Manchester City inganyije na Leipzig igitego kimwe kuri kimwe , Manchester City ariyo yari yabanje gutsinda igitego ku munota wa 27 gitsinzwe na Riyad Mahrez mu gihe RB Leipzig yatsindiwe na Josiko Guavdiola.

Kimwe mu byaranze uyu mukino ni ukuntu Manchester City yakinnye iminota 90 yose idasimbuje umukinnyi n’umwe.

Pep Guardiola waraye udakoze impinduka n’imwe

Umukino urangiye Pep Guardiola yabajijwe n’itangazamakuru impamvu yanze gukora impinduka maze nawe mu magambo ye yibutsa abantu ko kuba afite abasimbura batanu bidasobanuye ko atagomba gusimbuza.
Pep Guardiola yagize ati” Ntabwo bisobanuye ko kuba mfite abasimbura batanu ngomba gusimbuza. Ndi umutoza mwiza uzi icyo ngomba gukora cyangwa singikore. Byashoboka ko mu mukino wo kwishyura nzakora ubusazi nkakinisha abataka icyenda”.
Josiko Guarvdiola wasimbutse agaterekaho umutwe

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore mushya wa Kanye west yafashwe n’ubwoba bwinshi ubwo bari bicaranye baganira -AMAFOTO

Umusore wishe umuhanzi Nipsey Hussle yakatiwe