in

Pep Guardiola atangaje inkuru nziza kuri Haaland umaze iminsi ari mu mvune

Pep Guardiola mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko amaze gusuzuma ubuzima bwa Erling Haaland ndetse n’imvune ye mu myitozo yo ku wa gatanu nyuma ya saa sita yafashe umwanzuro wo kumuruhutsa ku mukino w’uyu munsi na Leicester City birangiye batsinze igitego 1-0.

Umunyanoruveje yavunitse mu gice cya kabiri ahanganye na Borussia Dortmund yahozemo mu irushanwa rya Uefa Champions League Pep Guardiola avuga ko rutahizamu we yagize ikibazo gito ku kirenge ndetse no kugira umuriro.

Haaland ntiyari yarigeze asiba umukino wa Premier League kuva yinjira muri Manchester City usibye umukino w’uyu munsi.

Guardiola yagize ati “yumva amerewe neza, kuko akora imyitozo na bagenzi be gusa uyu munsi nabashije kumuruhutsa kuko ntabwo yari ameze neza ijana ku ijana kandi ikingenzi ni uko tubonye itsinzi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yishe umugabo we akoresheje ikimene k’icupa nyuma yo gufatwa asambana n’undi mugabo

M Irene nyuma yo gutandukana na Niyo Bosco hari icyo asabye abakunzi ba Vestine na Dorcas asigaranye