in

Pele niwe mukinnyi mwiza wabayeho!Barack Obama wayoboye USA yagaragaje agahinda yatewe n’itanga rya Pele

Barack Obama wayoboye Leta zunze Ubumwe z’Amerika n awe yagaragaje agahinda yatewe n’itanga ry’umwami wa ruhago Pele.

Perezida Obama yigeze guhura na Pele

Kuri uyu wakane ni mugoroba nibwo inkuru mbi yageze mu matwi y’abakunzi ndetse n’abakurikirana umupira w’amaguru ivuga ko uwari umwami wa ruhago Ednson Arantes do Nascimento y’itabye Imana azize kanseri yari amaranye igihe kingana n’umwaka kuko yayirwaye muri 2021. Muzehe Pele yari amaze iminsi mu bitaro biherereye muri Sao Paulo mu gace ka Brazil ndetse ninaho yapfiriye ari kumwe n’umuryango we wari umaze iminsi umusura cyane kuko yararembye. Pele niwe wafashe ikipe y’igihugu ya Brazil ayiha ubushongore n’ubukaka tuyibonana ubu,yakoze amateka ayihesha ibikombe by’isi 3 bitari byakorwa n’undi rutihazamu ku isi.
Pele watwaye ibikombe by’isi bitatu bituma afatwa n’abenshi nk’umwami wa ruhago

Barack Obama wayoboye Leta zunze Ubumwe z’Amerika na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ati”Pele niwe mukinnyi mwiza wabayeho unakina umupira ubereye ijisho kandi ni umwe mu bakinnyi bari bazwi na buri muntu wese haba abakunda umupira w’amaguru ndetse n’abatawukunda. Pele yasobakiwe imbaraga za siporo zo guhuza abantu muri rusange . Ibitekerezo byacu byose biri ku muryango wa Pele ndetse n’abamushimira ibikorwa bye kandi bamukunda.”
Perezida Obama yigeze guhura na Pele

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Undi mukinnyi wa Rayon Sports byemejwe ko agiye kwirukanwa nyuma ya Traoré na Kabwili

Michelle Obama yahishuye ikintu gitangaje cyatumye atabasha kwihanganira Obama bakimara kurushinga