in

Paul Pogba yemeje ko yari hafi yo kwerekeza muri Manchester City mu 2022

Mu kiganiro yagiranye na Daily Mail, Paul Pogba, umukinnyi w’umupira w’amaguru mpuzamahanga w’umufaransa, yagarutse ku byerekeye icyemezo cye cyo kuva muri Manchester United muri 2022, ndetse anavuga ko ashobora kuba yarerekeje muri Manchester City iyo bitaza kuba ibibazo by’ubuzima bwihariye byamubujije.

 

Pogba yagize ati: “Iyo ntaza kugira ibibazo bimwe na bimwe… bishoboka ko mba naragiye muri Manchester City muri 2022”. Uyu mukinnyi yasobanuye ko ibibazo yahuye nabyo, birimo ubujura bwamukorewe mu rugo rwe ndetse n’abantu bamusabaga amafaranga ku gahato, byamugizeho ingaruka zikomeye.

Yagize ati “Nabayeho mu bihe bikomeye. Ubujura bwabaye mu rugo rwanjye bwangizeho ingaruka, ndetse hari igitutu cy’abantu bambwiraga ko ngomba kubaha amafaranga. Nari ngomba kuva muri Manchester kubera izo mpamvu”,

Yongeyeho ko atari icyemezo cyafashwe nk’icy’umuryango ufunze burundu kuko yavuye muri Manchester United ku buntu, nta masezerano yari agifitanye n’iyi kipe. “Ntabwo byari urugi rufunze kuko navuye muri Manchester United nta kiguzi bampaye”, Pogba yakomeje avuga.

Paul Pogba, wari umwe mu bakinnyi b’ingenzi muri Manchester United, nyuma yaho yahisemo gusubira mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, aho yari amaze kugira ibigwi bikomeye mbere yo gusubira muri Manchester United mu 2016.

Kugeza ubu, Pogba ari mu rugamba rwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima ndetse no kugaruka ku rwego rwo hejuru nyuma yuko muri Kanama 2023, yasuzumwe agasangwa yarakoresheje DHEA, imiti itemewe yongera imbaraga, maze ahagarikwa imyaka ine n’urwego rw’ubutabera bw’Abataliyani ariko akaza kubabarirwa.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Police VC na Police WVC zerekanye abakinnyi bashya bazazifasha mu mwaka w’imikino wa 2024-2025