Ikipe ya Patriots BBC yatangiye neza imikino ya nyuma (Finals) ya BetPawa Playoffs muri Shampiyona y’u Rwanda mu mukino wa Basketball, itsinda APR BBC amanota 83 kuri 71. Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Nzeri 2024, ukaba ari umukino wa mbere muri irindwi iteganyijwe gukinwa.
Patriots BBC yinjiranye imbaraga zidasanzwe, itangira ishyiraho ikinyuranyo cy’amanota mu gace ka mbere, ibifashijwemo cyane na Perry William na Hagumintwari Steve. Ikipe yatsinze amanota 21 kuri 15 ya APR BBC muri aka gace, yongera gukomeza imbere mu gace ka kabiri itsinda amanota 31 kuri 13, igice cya mbere kirangira Patriots BBC ifite amanota 52 kuri 28 ya APR BBC.
Mu gice cya kabiri, APR BBC yagarukanye imbaraga zo kugerageza gukuramo ikinyuranyo mu gutsinda amanota atatu. Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yatanze icyizere ubwo yatsindaga amanota atatu, ariko Patriots BBC ikomeza guhamya umwanya wayo, ibifashijwemo na Hagumintwari Steve na Perry William batsinda andi manota atanu.
Agace ka gatatu karangiye APR BBC yisubiyeho, itsinda amanota 22 kuri 16 ya Patriots BBC, ariko mu gace ka nyuma, n’ubwo APR BBC yagerageje gukuramo ikinyuranyo ibifashijwemo na Nshobozwabyosenumukiza, Ntore Habimana na Axel Mpoyo, ntibyayihiriye kuko Patriots BBC yasoje umukino ifite amanota 83, APR BBC ifite amanota 71.
Henry Mwinuka, umutoza wa Patriots BBC, yongeye gukora amateka yo gutoza umukino wa nyuma wa Playoffs ku nshuro ye ya munani kuva mu mwaka wa 2016. Muri izo nshuro umunani, Mwinuka yatwaye ibikombe inshuro eshanu: gatatu ari kumwe na Patriots BBC mu myaka ya 2016, 2018 na 2019, ndetse inshuro ebyiri atoza REG BBC mu 2021 na 2022. Yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu myaka ya 2017 na 2020.
Gutsinda uyu mukino wa mbere wa BetPawa Playoffs bihaye Patriots BBC icyizere cyo kwegukana igikombe cya Shampiyona, kuko ubu basigaje intsinzi eshatu kugira ngo bahabwe igikombe. Umutoza Henry Mwinuka n’abasore be bakomeje kwerekana ko bafite ubushobozi bwo kwegukana iki gikombe, mu gihe APR BBC nayo ikeneye kongera ingufu no gukosora amakosa yakorewe muri uyu mukino wa mbere kugira ngo ihatane kugeza ku mukino wa nyuma.
Amafoto y’ibyaranze umukinoÂ
Abakunzi ba Basketball bari bitabiriye Ku bwinshi barimo na bahanzi nka Bruce the 1st na KennyÂ