in

Patriots BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BetPawa Playoffs 2024 itsinze Kepler BBC 3-0

Ikipe ya Patriots BBC yongeye kugera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka (BetPawa Playoffs 2024) nyuma yo gutsinda Kepler BBC imikino itatu yose, harimo umukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024. Uyu mukino, wari utegerejwe na benshi, warangiye Patriots BBC yihagazeho itsinda amanota 89-66.

 

Patriots BBC, yabaye iya mbere ku rutonde rwa shampiyona, yihariye imikino ibanza yose mu gihe Kepler BBC, yabaye iya kane, yari ihanganye n’ikipe ifite ubunararibonye muri aya marushanwa. Iyi mikino yombi yabereye muri Petit Stade, aho n’umukino wa nyuma wabereye nyuma yo kwimurirwa aho hantu uvuye muri BK Arena, aho wari uteganyijwe kubera.

 

Mu mukino wa gatatu, watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Patriots BBC yahise itangira igaragaza ko itarebera izuba Kepler BBC. Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 27-13, bishimangira ko yari ifite intego yo kwihutira kugera ku mukino wa nyuma.

 

N’ubwo Kepler BBC yitwaye neza mu gace ka kabiri igatsinda amanota 19 ku manota 18 ya Patriots BBC, byari bihagije gusa kugabanya ikinyuranyo. Ikipe zombi zagiye kuruhuka Patriots BBC ikiri imbere n’amanota 45-32.

 

Agace ka gatatu k’umukino kabaye nk’akanzika ku ikipe ya Kepler BBC, kuko Patriots BBC yongeye gushimangira ubudahangarwa bwayo itsinda amanota 25-16, bikomeza gushimangira ko itazorohera uwo yahuza nawe ku mukino wa nyuma. Mu gace ka kane, Kepler BBC yongeye kwiyubakamo icyizere igatsinda amanota 18 ariko Patriots BBC ntiyayicishijeho igatsinda amanota 19.

 

Umukinnyi William Perry wa Patriots BBC niwe wahize abandi muri uyu mukino, atsinda amanota 18 yatumye Patriots BBC yongera kwiyegereza umwanya wo guhatanira igikombe.

 

Gutsinda uyu mukino byahesheje Patriots BBC itike yo kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya mbere kuva mu mwaka wa 2022, aho umwaka ushize yari yatsindiwe muri 1/2 na APR BBC imikino 3-0.

 

Ku rundi ruhande, Kepler BBC yakoze amateka yo kugera muri 1/2 cya BetPawa Playoffs bwa mbere mu mateka yayo, kandi ari ubwa mbere ikina mu kiciro cya mbere. Ikipe imaze imyaka ibiri gusa ibayeho yagaragaje ko ifite ahazaza heza mu mukino wa Basketball mu Rwanda.

 

Patriots BBC irategereje kumenya uzayihangara mu mukino wa nyuma hagati ya APR BBC na REG BBC.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nshuti Innocent yimanye u Rwanda

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ntabwo bari ku rutonde rw’abahataniye Ballon d’Or ya 2024