Ni izina rifite inkomoko mu Kilatini ku ijambo “Patricius” risobanura ukomoka mu muryango wihagazeho “”nobleman .
Saint Patrick ni umutagatifu wamamaye cyane ukomoka mu gihugu cya Irland kubera kuba umumisiyoneri wagendaga yamamaza inkuru nziza.
Bimwe mu biranga ba Patrick
Patrick ni umuntu umeze nk’umutesi, ukunda kurimba, kuririmba no gusabana n’abantu bose.
Ni umunyamahoro, wikundira ibintu bikozwe neza kandi akabyishimira. Ni umuhungu w’igikundiro inyuma, abakobwa bose baba bifuza gukundana nawe.
Iyo akiri umwana Patrick usanga aba ari umuntu wikunda cyane ku buryo nta kimuvaho. Iyo yiyemeje gufasha umuntu ibye byose arabyibagirwa akiyegurira uwo nguwo ukeneye ubufasha.
Ibintu bye byose biba birimo (esthetic) bikozwe neza ku buryo n’utuntu dutoya abandi batitaho we adutindaho cyane.
Iyo arakaye, Patrick ntavuga yongera kuvuga umujinya warangiye.
Yita ku muryango we kandi ibyo akorera abandi aba yumva nawe babimukorera.
Aba shaka gukora ibintu bifite gihamya niyo mpamvu yirinda amakosa cyane.
Akunda kubona amakosa ku bandi kuko we aba yumva ko ibye bikoze neza buri gihe.
Iyo ahahwe inshingano azikora neza cyane ariko ashobora kugirana amakimbirane nabo bakorana kuko aba yifuza ko bakora nkawe.