in

Pastor YONGWE wirata kurya amaturo akaba na nyiri Yongwe TV, yatawe muri yombi na RIB

Urwego rushinzwe kugenza ibyaha mu Rwanda, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi HARERIMANA Joseph uzwi ku izina rya “Apostle YONGWE.”

Umuvugizi wa RIB, Dr MURANGIRA Thierry yabwiye Primo.rw dukesha iyi nkuru ko HARERIMANA Joseph yafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ku bijyanye n’uburyo icyaha akekwaho yaba yaragikozemo, umuvugizi wa RIB yavuze ko bikiri mu iperereza bityo ko kubitangaza bishobora kubangamira iperereza rikiri gukorwa.

Yagize ati “Ibimenyetso biracyari gukusanywa kugirango dosiye ye itunganywe ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

Kuri ubu Yongwe afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Kimihurura.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie), giteganywa n’ingingo y’174, y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’Uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

RIB yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi kandi bakirinda ibintu byose bishobora gutuma bagirana ibibazo n’amategeko kuko aribwo buryo bwiza burinda umuntu kugwa mu cyaha, biganisha ku kumuhungabanyiriza ibyo akora.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urwandiko ruteye agahinda rwabonetse ubwo umugabo w’i Burera yatahurwaga amaze ibyumweru bibiri yiyahuye

The Ben nyuma y’amateka yakoreye mu Burundi, yanafashije umuhanzi ukunzwe hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kongera kubonana n’inkumi y’uburanga yari akumbuye bishimana bidasanzwe [Amafoto]