in

Urwandiko ruteye agahinda rwabonetse ubwo umugabo w’i Burera yatahurwaga amaze ibyumweru bibiri yiyahuye

Umugabo wo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, basanze amanitse mu mugozi yarapfuye ndetse umubiri we warangiritse, ku buryo bikekwa ko amaze ibyumweru bibiri apfuye yiyahuye, ndetse hanagaragara urwandiko yasize yanditse.

Uyu mugabo w’imyaka 24 y’amavuko, yari atuye mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Muhotora mu Murenge wa Butaro, ari na ho umurambo we wabonetse.Umurambo we wabonetse mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje ku wa 29 Nzeri 2023, ubwo aho wari uri hanyuraga abantu bakumva haranuka bikabije, ari na bwo batangiraga gushaka, bakaza kuwugwaho.

Hanagaragaye kandi urwandiko yasize yanditse rwanditswe tariki 13 Nzeri 2023, ari na bwo bikekwa ko yiyahuriyeho, avugamo ko asize abana babiri, barimo uwo yabyaranye n’umugore babanaga witwa Valentine, ndetse n’undi yabyaranye n’undi.

Muri urwo rwandiko kandi, uyu mugabo avuga ko yasigiye umugore we ibihumbi 210 Frw ngo azatunga abo bana be bombi, mu gihe we ngo ibye birangiye.

Ubwo uyu murambo we wabonekaga, inzego zafashe umwanzuro ko umuryango we wamushyingura kuko wari warangiritse cyane, bucyeye bwaho, tariki 30 Nzeri ni bwo yahise ashyingurwa.

Amakuru avuga ko nyakwigendera n’umugore we, bendaga kwimukira mu Ntara y’Iburasirazuba, ndetse ko bari baragurishije inzu babagamo, aho bari barahawe avance y’ibihumbi 250 Frw, ari na yo yakuyemo ibihumbi 210 Frw yahaye umugore we.

Ubwo yahaga aya mafaranga umugore we, ni bwo yahise acika, ajyana n’umwana we, mu gihe uyu mwana we ataraboneka.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru w’umunyarwanda yibiwe mu Burundi ubwo yari ari mu gitaramo cya The Ben

Pastor YONGWE wirata kurya amaturo akaba na nyiri Yongwe TV, yatawe muri yombi na RIB