in

Pasteur Antoine Rutayisire wasezeranyije Bijoux na Lionel yavuze impamvu yabashyingiye kandi bataraciye imbere y’amategeko

Pasiteri wasezeranyije Munezero Aline wamamaye nka Bijoux na Sentore Lionel yavuze ko ibyo kuba yarabasezeranyije bataraciye ku murenge bitamureba.

Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko atazi ibivugwa ko Bijoux na Sentore Lionel yasezeranyije batigeze basezerana mu mategeko.

Ibi yabivuze nyuma y’amakuru avuga ko Bijoux na Sentore Lionel batasezeranye mu mategeko, ahubwo ko bagiye mu rusengero gusa.

Muri iyi minsi hari kuvugwa gutandukana kw’aba bombi ndetse bakaba banashinjwa gusezerana imbere y’Imana batarasezeranye imbere y’amategeko.

Mu kiganiro Pastor Rutayisire wasezeranyije abo bombi yagiranye na  URUGENDO ONLINE TV, aho yari ahamagawe na Paster Claude, yavuze ko atazi ibya Bijoux na Sentore basezeranye imbere y’Imana bataragiye imbere y’amategeko.

Ati: ” Ibyo ntago njyewe mbizi ariko nubwo mubimbwiye nyuma y’igihe cyararenze ngiye kubishakisha ndebe koko ko ari ukuri”.

Paster Rutayisire abajijwe ku byo kuba yarasezeranyije abantu batasezeranye imbere y’amategeko, yavuze ko ibyo atari ibintu yagakwiye kumenya, kubera ko mu idini ryabo ntago ariwe ushinzwe kureba no kugenzura ibyo byangombwa.

Abajijwe ku byo gutandukana kwa Munezero Aline na Sentore Lionel, yagize ati: “Iyi si yuzuyemo ibigoryi byinshi, rero icyo ntagitangaza kirimo kuko hari n’abo nigeze gusezeranya barataha kimisagara, ariko njya gukiza urubanza rwabo bataranagera mu rugo batandukana ubwo.”

Pastor Rutayisire yakomeje no kubivugwa ko Bijoux agiye gukora ubukwe bwa kabiri, Rutayisire yasubije ko nibyo nabyo nta gitangaza kirimo.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Myugariro w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yambitse impeta umukunzi we bari bamaze igihe bakundana (Videwo)

Apr Fc irashaka kugura rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi