Umuvugabutumwa wo mu gihugu cya Kenya witwa Pasiteri Ezekiel Odero yahawe urw’amenyo nyuma yo gutangaza ko abakobwa cyangwa abagore bafite Dreadlocks ku mitwe yabo batajya babona abagabo ,ndetse ko numufite (umugabo) iyo ashyize Dreadlocks ahita atandukana nawe.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Tuko Kenya ivuga ko mu minsi yashize ubwo uyu mu Pasiteri wo muri Newlife Church yarimo abwiriza mu rusengero yabwiye abakobwa n’abagore bari mu rusengero rwe ko kugira insokozo ya Dreadlocks bituma umukobwa atarongorwa ndetse ko nuwarongowe akayishyiraho ahita asabwa gatanya n’umugabo .
Icyakora muri iy’inkuru ntibigeze basobanura impamvu uyu mugabo yavuze ko gutunga dreadlocks ku mugore bituma atubaka.
Abanyakenya batandukanye bakaba batanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bamuha urw’amenyo kuko nk’uwitwa Chris Mbondo yifashishije urubuga rwa facebook yagize ati:” Nzi benshi bafite dreadlocks kandi ni abagore beza ,widuhatiriza kwemera imitekerereze yawe”