in

Pasiteri Elijah ujya kubwiriza ubutumwa bwiza yambaye inkweto z’abagore zizwi nka ‘High heels’ yakugusha utitonze – AMAFOTO

Umugabo w’umupasiteri witwa Ayer Elijah ukomaka mu gihugu cya Togo, akunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga kubera imyitwarire idasanzwe azwiho yo kwigisha ijambo ry’Imana yambaye inkweto z’abagore.

Muri Gicurasi 2022 ubwo uyu mugabo yaganiriye n’ikinyamakuru Mpasho cyo muri Kenya, yatanze ubuhamya avuga ko kwambara inkweto z’abagore byose bikomoka ku burwayi yari afite nyuma Imana ikamutegeka ko agomba kwambara inkweto z’abagore nyuma agakira uburwayi. Uyu mugabo agitangira kumenyekana abantu bari bazi ko aba agamije gusetsa gusa nyamara ngo ni umuti.

Muri Togo ari naho akomoka, ibitangazamakuru byaho bivuga ko iyo Pasiteri Ayer yambaye inkweto z’abagabo agira uburibwe bukomeye mu mubiri ariko kuva yazireka ubu ameze neza aho avuga ko ashobora kuba yarakize ubwo burwayi.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’igihe kinini mu Rwanda hagiye kongera kubera amarushanwa ya Miss

Hehe no kongera gutegereza imodoka iminota 30! Guverinoma y’u Rwanda yafashije mu kugura imodoka 200 zizajya zikoreshwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange – AMAFOTO