in ,

Paris Saint Germain ikuye ku cyavu Neymar Jr ituma aza imbere ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ku rutonde rw’abakinnyi…..

Mu gihe ibinyamakuru byinshi byemeza ko Neymar wavuye mw’ikipe ya FC Barcelone yaba abunze ukwaha kwa Lionel Messi ndetse abandi bakavuga ko akurikiye amafaranga,nyamara amasezerno ikipe ya Paris Saint Germain iri kumuha abyemeza byombi ko ari byo akurikiye.

Cristiano Ronaldo,Lionel Messi na Neymar bose bahembwa menshi i Burayi

Ubwo yongeraga amasezerano mw’ikipe ya Barca umwaka ushize,yavuye kuri miliyoni 8 z’amayero ajya kuri 15 nk’umushahara ku mwaka.Mw’ikipe ya PSG akaba azikuba kabiri agahembwa miliyoni 30 z’amayero imisoro yose yavuyemo ndetse na prime zishobora kugera kuri miliyoni 20.

Neymar bidasubirwaho akazahita aba umukinnyi wa mbere uhembwa menshi I Burayi aho na Messi ahunze aza ku mwanya wa kabiri ku masezerano mashya aherutse gusinya kuri miliyoni 30 ariko we imisoro irimo,mu gihe Cristiano Ronaldo aza ku mwanya wa 3 na miliyoni 23.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire impano IDASANZWE abakinnyi ba PSG bateguriye Neymar Jr witeguwe nk’imana

Umuhanzi Meddy yatangaje umunsi w’amahirwe umusore akwiriye kubarizaho umukobwa izina (inkuru irambuye)