in

Papa Francis uyoboye ni akaga, Umukaridinali yatamaje Papa ku bikorwa akora bitari ibya kimuntu

Uyu mukaridinali ukomoka mu gihugu cya Australia wapfuye ku wa kabiri afite imyaka 81, yabaye umwe mu byegera bya Papa Francis/François bo hejuru mbere yo kwegra kugira ngo ahangane n’ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina yashinjwaga ko yakoreye abana.

Uru rwandiko rwasohorewe ku rubuga rwa Interineti rwa Vaticani mu mwaka ushize ruriko izina ritari ryo.

Rushyira ahabona ibyo nyiri ukurwandika yita ko ari ibyo papa uriho yananiwe gukora hamwe n’urutonde rw’ibyagenderwaho mu gutora uzamusimbura.

Muri uru rwandiko rutagira nyirarwo, nyiri kurwandika yavuze ko “Kristu arimo kwigizwa kure” ya kiliziya kuri Papa Francis kandi ko icyubahiro cya politike cya Vaticani cyagabanutse kugera “ku rugero rwo hasi” ku buyobozi bwe.

Uru rwandiko rugira ruti: “Abakunze gutanga ibyiyumviro byabo ahantu hose, ku bintu bitandukanye…baremeza ko ubuyobozi bw’uyu mupapa ari ibyago mu buryo bwinshi cyangwa hafi ya bwose; ni akaga”.

Uru rwandiko rugakomeza rugira ruti: “Ibikorwa nyamukuru ku mupapa mushya bizaba gusubiza ibintu mu nzira nziza, kugarura umuco mu kwemera no mu myitwarire iboneye, kugarura iyubahirizwa ry’amategeko no kwemeza ko ikintu cya mbere cyo gufatiraho mu kugena abepiskopi ari ukwemera kugendera ku mico y’abatumwa”.

Umunyamakuru w’umutaliyani, ari na we wasohoye uru rwandiko bwa mbere, yabwiye Reuters ejo ku wa kane ko Kardinali Pell yari “yashatse ko ndusohora”.

Padiri Joseph Hamilton, umunyamabanga wa Kardinali Pell, yanze kugira icyo atangaza mu binyamakuru bitari bike byamushatse, akavuga ko ikimuraje “ishinga gusumbya ibindi ari icyunamo”. Umuvugizi wa Vaticani na we yanze kugira icyo atangaza.

Ejo ku wa gatandatu nibwo Papa Francis azasezera bwa nyuma Kardinali Pell mu misa yo gusabira abapfuye, nk’uko bisanzwe bigenda kuba kardinali.

Muri iyo nkuru, Kardinali Pell yavugaga ko ibiganiro Papa yagiranye n’abalayiki (laïcs) ku bibazo by’ingutu, nko ku byerekeye inyigisho za kiliziya ku bijyanye n’ubuzima mpuzabitsina hamwe n’uruhara rw’abagore, nk’ “indoto z’ubumara”.

Kardinali Pell yagizwe Minisitiri w’ubukungu na Papa Francis mu 2014, kandi akaba yafatwaga nk’umutegetsi wa gatatu i Vaticani.

Ariko uyu mutegetsi wa kiliziya yavuye muri uwo mwanya mu 2017 ahita asubira muri Australia kugira ngo yitabe inkiko ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yashinjwaga ko yakoreye abana.

Yaje gufungwa ariko nyuma aza kugirwa umwere.Niwe mutegetsi wa Kiliziya gatorika wenyine wafungiwe ibyaha nk’ibyo.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sitade yo mu gihugu giteye ubwoba iza ku mwanya wa mbere wa sitade nini ku isi

Abitabiriye Miss Burundi bageneye impano y’amagi umugore wa Perezida-Amafoto