in

“Oya” Hakim Sahab ku myaka ye 18 yagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi ubwo yasimbuzwaga mu ikipe y’igihugu Amavubi – AMAFOTO

Umukinnyi w’Amavubi, Hakim Sahabo yagaragaje uburyo atishimiye ukuntu yasimbujwe mu mukino u Rwanda rwanganyijemo na Zimbabwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2023.

Hari ku munota wa 80 ubwo uyu musore wari wakiriye amarangamutima y’abatari bake kuri Stade Huye, yasimburwaga na Muhire Kevin ukinira Rayon Sports, maze abenshi mu bafana bereka umutoza w’Amavubi Torsten Frank Spittler ko batishimiye izi mpinduka, bavuza induru ndetse hari n’abavuze bati “Oya”.

Izi mpinduka ntabwo ari abafana b’Amavubi zitashimishije gusa kuko na Sahabo Hakim ubwe yasohotse mu kibuga aseka gusa ubwo yatambukaga ku ntebe y’abasimbura nibwo yerekanye ko ababajwe no gukurwamo nyamara yari agifite byinshi byo gutanga.

Yagaragaje umujinya atera agacupa umugeri maze asakuza yiyamira avuga ijambo ’Oya’.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

N’abakobwa baho niko bitwa! Videwo y’abantu bo kwa Sagatwa barimo bavuga amazina yabo ikomeje gutangaza benshi bitewe n’izina umukobwa waho yitwa – videwo

“Banze kumpa akazi ngo ndi umusitari ntibabona ayo bampembye” Samusure yavuze ubuzima yabayemo muri Mozambique abantu bamufataga nk’umusitari kandi inzara iri gutema amara – videwo